1. Ibitero byo kwagura Igihugu
Umwami wa mbere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba; icyo gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda wagerageje gutangiza igaba-bitero ryo kwagura igihugu, ni RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w 1312 kugeza mu w'1345, igitero cya mbere mu mateka y' u Rwanda niwe wakigabye, ubwo yashakaga kwigarurira i Gisaka.
Icyo gihe yize ubucakura bwo gushyingira mushiki we ROBWA Umwami KIMENYI MUSAYA wo mu Gisaka, nuko aza kwiyahura kugirango atazabyara Umwami w' I Gisaka akazatsinda u Rwanda.
Amaze kwiyahura, Bwimba nawe ubucakura bwe ntibwamuhira, I Gisaka gitera u Rwanda, ingabo z'aho ziba zimucuze inkumbi.
Uwo akaba ari nawe Mwami wa mbere uzwi mu Mateka y' u Rwanda kubera ibikorwa nk'ibyo yakoze.
Umwami w'i Gisaka yari Kimenyi Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu wa I Bwimba.
Ruganzu I Bwimba yishwe n'ingabo z'i Gisaka. Bavuga ko bimaze kuba ngo uwo Robwa yaba yarisekuye ku nkota kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w' i Gisaka.
Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma nyiginya.
U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n'ibihugu bitatu bikomeye : Ingoma y' I Gisaka, Ingoma y' i Ndorwa n' iy'Ubugesera.
Ibindi byari uduhugu tworoshye tudafite amaboko menshi ku buryo bitari ibyo gutinywa, ibyo bihugu ni U Buliza n' u Bwanacyambwe.
Uru Rwanda rwatangiriye kwaguka mu Bwanacyambwe, mu Buganza, mu Busarasi, mu Buliza, no mu Busigi.
Aho rumariye kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga, ingoma zo mu Gisaka n'izo mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza, mu Buliza no mu Bwanacyambwe.
Aho rumariye kugwiza amaboko rurwana n' I Gisaka n'I Ndorwa bimara igihe kirekire rushirwa ruhatsinze.
Dore uko amateka y'ibitero byo kwagura igihugu akurikirana.
Igitero kigaruriye u Buliza
Nyuma y'aho Ruganzu I Bwimba abimburiye Abami b'u Rwanda gutera ibitero byo kwagura igihugu, hakurikiyeho CYILIMA I RUGWE, niwe wateye igitero kibasiye Ingoma y'U Buliza yategekwaga n'Ibikomangoma by'Abongera bo mu bwoko bw'Abasinga.
Igihugu bategekaga cyari kigizwe n'intara z' U BUMBOGO bwahoze bwitwa u BUSARASI (muri Komini Musasa,Rushashi na Tare ho muri Kigali ).
Ubu ni mu Karere ka Rulindo.Cyari kigizwe na none n' UBULIZA nyirizina (muri Komini Rutongo ,Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali ).
Ubu ni mu Karere ka Rulindo .
Umurwa Mukuru w 'u Buliza wari Nyamitanga ho kuri Jari
Icyo gitero kibasiye cyane Umwami w' U Buliza MUGINA, nuko Rugwe ashirwa amucuze inkumbi. Ingabe yabo BUSHIZIMBEHO Abanyarwanda barayinyaga.
Ingoma y'uBuliza izima ityo, abatware n'abaturage b'izo mpugu bayoboka ubami bw'I Gasabo.
Icyo gitero kikaba cyaraba ye mu Cyi cyo mu w' 1345.
Aha akaba ari naho havuye imvugo igira iti : "U BULIZA BWA GASABO " kuko ariyo mfura mu bihugu Ingoma y'I Gasabo yigaruriye bwa mbere.
Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe.
Igitero kibasiye Ingoma y' u Bwanacyambwe cyagabwe na KIGELI I MUKOBANYA ahasaga mu w' 1378 .
Ingoma y' U Bwanacyambwe nayo yategekwaga n'Ibikomangoma by'Abongera kimwe n'iy'UBuliza.
Ni ukuvuga ko nacyo cyayoborwaga n'Abasinga.Igihugu bategekaga cyari kigizwe n'intara z' UBWANACYAMBWE nyirizina (muri Komini Nyarugenge,Rubungo na Kanombe ho muri Kigali ).
Ubu ni mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Cyari kigizwe na none n'UBUGANZA bw'epfo (muri Komini Murambi ,Muhazi,Mukarange na, Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali ).
Ubu ni mu Turere twa Rwamagana,Kayonza na Gatsibo.
Icyo gitero cyagabwe na MUKOBANYA cyanesheje umwami w'Ubwanacyambwe NKUBA YA NYABAKONJOahungira I Bugufi amaze kuneshwa.
Nyuma Ingoma-Ngabe y' U Bwanacyambwe KAMUHAGAMA nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya.
Ingoma y'Abongera yazimye burundu.
Muri iyo myaka ninaho habaye igitero cya mbere cy'Abanyoro (Bwari ubwami buherereye mu burengerazuba bw'amajyepfo bwa Uganda), cyaje gukurikirwa n'igitero cya kabiri cy'Abanyoro ,ari nacyo cyatumye umuhungu we Mibambwe I ahunga.